WEMA SEPETU WIZEGE GUKUNDANA NA DIAMOND NA WE ASHOBORA GUTABWA MURI YOMBI

http://go.onclasrv.com/afu.php?zoneid=1336493
Umukinnyikazi wa filme mu gihugu cya Tanzania Wema Sepetu ashobora gufungwa nyuma y’uko yihandagaje akavuga ko igihugu avukamo kitabaho uhereye mu mwaka wa 2015 mbere y’ubuyobozi bwa Perezida Magufuli.

Wema Sepetu wabaye nyampinga w’igihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2006 yikomye igihugu avukamo, avuga ko kimaze imyaka irenga 2 kitariho, ngo kuko giheruka kubaho mu mwaka wa 2015.

Ibi Wema Sepetu yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter aho yavuze ko ababajwe cyane n’umuvandimwe we watwawe na polisi zikamukubita ubwo bari bagiye kumva urubanza rwa Depite Tindu Lissu wafunzwe azira kwita Perezida Magufuli umunyagitugu.
Yagize ati “Ibi ndabirambiwe, twari tuzi ko baturinze n’aho bamutwaye hanze barimo kumukubita? Ibi mbyanditse mbabaye cyane, niba igihugu cyacu kizakomeza gutya ntaho tujya, nta gihugu tugifite….. Kuva muri 2015… Twabuze igihugu kuva mu 2015. Akazi ko gutoteza abantu nta mpamvu….? Ubwo se twaba dukora iki….? Mu gihe abavandimwe bacu bakubitwa bakenda gupfa nta kosa?”
Nk’uko n’ubundi uyu mudepite yatawe muri yombi ashinja ubuyobozi bwa Magufuli gukoresha igitugu, ngo ni na ko bishobora kugendekera Sepetu kuko hagiye hagaragara benshi bafunzwe bazira gusebya ubutegetsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Wema Sepetu yavutse ku wa 28 Nzeri 1988, yabaye nyampiga wa Tanzania mu mwaka wa 2006 anahagararira igihugu cye mu marushanwa ya nyampinga w’isi yose muri uwo mwaka, kuri ubu ni umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilimi.
Uyu mukobwa kandi yakundanye n’umuhanzi Diamond ariko baza gutandukana nyuma y’uko uyu muhanzi abengutswe n’umuherwe Zari, kuva icyo gihe uyu mukobwa ntiyatekanye kuko yakomeje kuvugwaho ibisa n’ihungabana rikomeye.Wema Sepetu agikundana na Diamond

No comments:

Powered by Blogger.